Muamar Kadhafi (4) :

Umuhungu we witwa Saad we yahungiye muri Niger muri Nzeri mu mwaka 2011.Abandi bahungu 3 ba Kadafi bo ntibashoboye kugera mu buhungiro. Abishwe barimo Maotassim wiciwe I Syrte ndetse na Seif al Arab wishwe muri Mata 2011.

Umuhungu we byavugwaga ko ari na we uzasimbura se ku ngoma uwitwa Seif al Islam we yarafashwe mu Gushyingo 2011 arafungwa.

Umutungo wa Kadafi hanze ya Libiya :

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyitwa Los Angeles Times kivugako Muamar Kadafi yagiye akura ubutunzi bw'akayabo muri Libiya akabubitsa mu bindi bihugu.

Iki kinyamakuru kivuga ko yari afite amayero agera kuri miliyari 144 yari yarashoye mu bihugu by'amahanga mu bikorwa bibyara inyungu akaba angana na miliyari 200 z'amadolari ya USA.

Muri aya mayero,mu bushoramari bwa Kadhafi muri USA bwari buhagaze miliyari 27 z'amayero. Guverinoma y'Ubudage,iy'Ubutaliyani,iy'Ubwongereza n'iy'Ubufaransa zashoboye gufatira ishoramari rya Kadafi muri ibyo bihugu rihagaze amaero miliyari 22.

Ibikorwa bye byinshi by'ishoramari bibarizwa ku mugabane wa Aziya. Ibyangijwe n'intambara yo gukuraho Kadafi.

Intambara yo guhirika yatangiye ku itariki 19 Werurwe 2011 saa yine z'igitondo ikaba yararangiye kuwa 31 Ukwakira 2011 itwaye byinshi na benshi haba muri Libiya ndetse no mu bindi bihugu.

N'ubwo Ubufaransa ari bwo bwagaragaye cyane muri Libiya mu koherezayo abasirikare hari n'ibindi bihugu byagiye bitanga inkunga zitandukanye mu ntambara zaba iz'abasirikare, amafaranga ndetse n'ibikoresho. Twavugamo nk'Ububiligi, Canada,Danemark,n'ibindi.

Uru rugamba rwatwaye abantu benshi haba Bengazi,Tripoli,Misrata,mu Kigobe cya Syrte n'ahandi. Mu gihe cy'imirwano, ONU yafatiye ibyemezo Libiya mu byerekeranye no kugura intwaro kuwa 26 Gashyantare 2011.

Abafaransa bagabye igitero muri Libiya bise Opération Harmatta, Ubwongereza na bwo bwungamo mu gihe Canada na yo yohereje ingabo ziri mu gitero bise Opération MOBILE.

Bya bihugu bindi byo byarwanyije Kadhafi byanga ko yagura intwaro iwabyo zo kwifashisha muri iyo ntambara.

Kuwa 24 Werurwe 2011, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zoherereje abarwanya Kadafi indege 12 z'intambara zifatanya n'iz'Abafaransa ndetse n'iza Qatar gukora irondo mu kirere cya Libiya. Intambarara yo guhirika Kadafi ku butegetsi no kumwivugana yatwaye akayabo Abanyalibiya n'amahanga by'umwihariko Ubufaransa bwa y'ishoyemo miliyoni zigera kuri 320 z'amayero naho Ubwongereza bukaba bwaratanze amalivres sterling agera kuri miliyoni 212 muri iyi ntambara.